Ethiopia Airlines yasubukuye ingendo muri Eritrea, imyanya y’indege iba mike

Dusohokere he? Travel

Abagenzi 450 bahagarutse Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa Gatatu berekeje Asmara muri Eritrea. Ni ubwa mbere kuva muri 1998 indege za kimwe muri ibi bihugu zijya mu kindi. BBC yanditse ko buri mugenzi yahawe ururabo n’ikirahure cya champagne.

Umupilote mukuru witwa Yosef Hailu yavuze ko uru rugendo rugamije kwereka baganzi babo bo muri Eritrea ko amahoro yagarutse kandi bagomba kubafata nk’abavandimwe.

Umwuka w’amahoro hagati y’ibihugu byombi wagarutse mu byumweru bike bishize nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Perezida Isaias Afwerki wa Eritrea na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia mushya, Dr Abiy Ahmed.

Umwe mu bagenzi yagize ati: “Ndifuza kureba abakobwa banjye baba muri Eritrea.”

Mu bantu bakomeye bari muri iriya ndege yerekeje Asmara barimo  uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Haile Mariam Desalegn.

Desalegn yabwiye BBC ko kujya muri Eritrea ari ikintu k’ingenzi cyane hagati y’abatuye ibihugu byombi.

Nyuma y’iminota 15 indege ya mbere ihagurutse, hahise hahaguraka indi nayo igiye Asmara bitewe n’ubwinshi bw’abagenzi bifuzaga kujya mu gihugu kivandimwe bamwe baherukagamo mu myaka 20 ishize. Urugendo rw’indege rw’isaha n’igice rwahagaraga mu madolari hagati ya 600 na 800.

Mbere ya 1993 ibihugu byombi byari bifatanye bikoze igihugu kimwe. Nyuma yo gutandukana, muri 1998 habaye intambara hagati yabyo bipfa umupaka.

Bivugwa ko iriya ntambara yahitanye abantu batari munsi y’ibihumbi 80, ndetse ibihugu byombi byasaga n’ibikiri mu ntambara, ariko mu minsi mike ishize byatangaje ko ibihe by’intambara byarangiye ahubwo bigiye kurushaho kubana mu mahoro no mu iterambere rirambye.

 

@umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *