Ingeso yo guhimba abakinnyi b’abanyamahanga amazina y’amanyarwanda si iya none.

Uncategorized

Ubwo  ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yagaharikwaga n’impuzamashyirahamwe CAF ikamburwa uburenganzira bwo gukina imikino ya nyuma y’amatsinda mu gushakisha itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma cya CAN icyo gihe   amagambo yongeye kuba menshi cyane cyane ashingiye ku ngeso yaranze abayobozi b’imikino mu Rwanda yo guhindura amazina y’abakinnyi b’amahanga babaga baje gukina mu Rwanda.

 

Amakipe nka Mukura Victory Sport, Rayon Sport, APR FC, Police FC Kiyovu Sport Kibuye FC n’ayandi yavuzweho cyane guhimba amazina abanyamahanga ngo bakunde bakine muri shampiyona y’u Rwanda bafatwa nk’Abanyarwanda. Ibi byaje gukomereza no mu ikipe y’igihugu Amavubi aho abo bakinnyi binjizwagamo nta nkomyi ndetse rimwe na bamwe ugasanga amazina bakoresha mu ikipe y’igihugu atari yo bazwiho mu maclubs.

Iyo usesenguye ibyaranze amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda na mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 usanga uyu muco wo kwita amazina na bwo wari uhari. Gusa itandukaniro rigaragara ni uko icyo gihe umukinnyi w’umunyamahanga atashoboraga kwinjira mu ikipe Amavubi kabone n’ubwo yabaga yarahawe amazina y’amanyarwanda kandi biboneka ko afatiye runini ikipe ye. Muri bo twavuga nka Youssouf Nzabanita bitaga Bakari ( Etincelles FC), Paul Sinanga (Mukungwa Sport), Jules Ndamage Ryangombe Kangamina (Mukura Victory Sport), Michel Habyarimana (Mukungwa Sport) n’abandi.

Abahagarariye umupira w’amaguru mu Rwanda ni ukuvuga Minisiteri ya Sport n’Umuco n’Ishyirahamwe FERWAFA ndetse n’abayobozi b’amakipe anyuranye bakwiye gufatira isomo ku bihano byahawe u Rwanda bakagirira icyizere abakinnyi b’abenegihugu hanyuma abanyamahanga baje gukina mu gihugu bakaza biciye mu nzira zizwi zizira amanyanga.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *