Umuyobozi akaba n’umutoza mu mukino w’amagare yitabye Imana azize impanuka

Imikino n'imyidagaduro

Ku cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 Rugambwa Jean Baptiste wari umwe mu bayobozi akaba n’umutoza w’ikipe y’umukino wo gusioganwa ku magare Amis Sportifs yo mu karere ka Rwamagana yitabye Imana azize impanuka yo mu muhanda.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yemeza ko Rugambwa yagonganye n’ikamyo ubwo we yari kuri moto mu muhanda Rubavu – Kigali. Yari akubutse mu irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda ya 2018.

Impanuka yahitanye Jean Baptiste Rugambwa yabereye hafi yo kuri Base umurambo we uhita ujyanwa mu bitaro bya Nemba.

Rugambwa yagize uruhare runini mu kuzamura abakinnyi bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda barimo nka Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga, Joseph Aleluya n’abandi…

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *