Tour du Rwanda 2018: Abazaserukira u Rwanda bamaze kumenyekana

Uncategorized

Mu mukino wo gusiganwa ku magare isiganwa mpuzamahanga  ngarukamwaka rizenguruka igihugu Tour du Rwanda rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 10 kuva rishyizwe kuri gahunda y’amasiganwa ari ku ngengabige ya UCI. Abakinnyi bazaba bahagarariye amakipe y’u Rwanda uko ari atatu bamaze kumenyekana.

Ayo makipe ni Team Rwanda izatozwa na Sterling Magnell, ushinzwe massage akaba Obed Ruvogera na ho Eric Maniriho akayibera umukanishi. Ikipe ya kabiri mu makipe y’u Rwanda ni Benediction yo mu karere ka Rubavu ya Felix Sempoma nk’umutoza, Innocent Uwamungu nk’umumasseur na  Theoneste Karasira uzaba ari umukanishi. Umutoza w’ikipe ya 3 ari yo Amis Sportifs y’i Rwamagana ni Nathan Byukusenge wasimbuye Jean Baptiste Rugambwa uherutse kwitaba Imana azize impanuka yo mu muhanda, massage izakorwa na Patrick Kayinamura na ho umukanishi wayo ni Abdallah Nzabonimpa.

Mu bakinnyi b’u Rwanda bahabwa amahirwe yo kuzitwara neza harimo Didier Munyaneza wa Benediction na Samuel Mugisha usanzwe akinira Dimension Data for Qubeka yo muri Afurika y’Epfo ariko yitoreza mu Butaliyani.

Didier Munyaneza yitezweho kuzitwara neza

Uru ni urutonde rw’abakinnyi 15 bari mu makipe 3 azaba ahagarariye u Rwanda muri iyi Tour du Rwanda izaba hagati y’amatariki 5 na 12 Kanama 2018:

Team Rwanda

1.Mugisha Samuel
2.Munyaneza Didier
3.Hakiruwizeye Samuel
4.Ruberwa Jean Damascene
5.Niyireba Innocent

Benediction Club

1.Manizabayo Eric
2.Nsengimana Jean Bosco
3.Byukusenge Patrick
4.Uwizeyimana Bonaventure
5.Hadi Janvier

Amis Sportifs

1.Ukiniwabo Jean Paul René
2.Hakizimana Seth
3.Tuyishimire Ephrem
4.Rugamba Janvier
5.Mugisha Moise

Jean Claude MUNYANDINDA