Azzedine LAGAB yegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2018

Imikino n'imyidagaduro

Mu gace ka mbere k’Isiganwa ry’Amagare Mpuzamahanga rizenguruka igihugu Tour du Rwanda 2018 uwaje ku isonga ni Umunyalijeriya Azzedine LAGAB ukinira Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Alijeriya.

Mu rugendo rw’ibilometero 102 rwari rugizwe no kuzenguruka inshuro 15 ibice bimwe na bimwe by’umujyi wa Rwamagana, LAGAB w’imyaka 32 yarangije ari uwa mbere akoresha amasaha 2 iminota iminota 12 n’amasegonda 21. Yakurikiwe na LOZANO Riba David Umunyaespanye ukinira ikipe ya Novo Nordisk yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

 

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Valens Ndayisenga ukinira Pays des Olonnes Côte de Lumière yo mu Bufaransa. Yabwiye itangazamakuru ko ababajwe n’uko etape ya mbere imucitse we na bagenzi be kandi yaberaga iwabo ku ivuko ariko akemeza ko mu ntera zisigaye ashobora gukora ibikomeye akaba yakongera agatwara isiganwa Tour du Rwanda ku nshuro ya 3.

Azzedine Lagab si mushya mu Rwanda kuko amaze gutwara etapes 3 muri iri siganwa ngarukamwaka.

Uko batanu ba mbere bakurikirana nyuma ya etape ya mbere ya Rwamagana – Rwamagana :

  1. LAGAB Azzedine (GSP Algérie)
  2. LOZANO Riba David (Novo Nordisk USA)
  3. FOURIE James (Equipe Nationale République Sud Africaine)
  4. DORING Jonas (Descartes Romandie Suisse)
  5. NDAYISENGA Valens (Pays des Olonnes Côte de Lumière France)

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *