Tour du Rwanda 2018 : Umuganga Julian Hellmann ni we watsinze etape ya Butare – Musanze

Imikino n'imyidagaduro

Intera ya mbere mu burebure kuva isiganwa ry’amagare mpuzamahanga Tour du Rwanda ryabaho ikaba yareshyaga n’ibilometero 199 yegukanywe n’Umudage Julian Hellman w’imyaka 27.

Uyu mukinnyi  w’ikipe ya Embrace the world yo mu Budage yatunguranye ubwo yerekaga igihandure abandi bakinnyi bari bari hamwe mu gikundi cyari cyataye abandi kuva kare. Mu gice cy’ahamanuka mbere y’uko bagera ku musozo w’intera Hellmann yerekanye ko ahamanuka agenda nk’umwambi maze agera ku murongo wa nyuma wenyine kuko uwamukurikiye ari we Umunyaespagne David Lozano ukinira ikipe ya Novo Nordisk yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yahageze nyuma y’amasegonda 8.

Gutwara intera ndende kariya kageni byatunguye nyirubwite kuko na we avuga ko atari abyiteze. Yagize ati « Ntabwo natekerezaga ko nshobora kwitwara neza bigeze aha. Ntabwo nigeze nivunisha cyane ngo nkore za attaques ahubwo nakomeje gushyiramo umwete uko nshoboye  hanyuma ngize Imana nisanga nabasize. Mu by’ukuri ni igitangaza kimbayeho. Sinari mbyiteze. »

Iyi kipe ya Embrace the world Julian Hellmann niwe ubwe wayishinze mu myaka 3 ishize hamwe n’inshuti ze.  Ni yo Umunyanamibiya Dan Craven arimo gukinira muri iki gihe ndetse na Rugg Thimoty Umunyamerika wigeze kwegukana etapes ebyiri muri Tour du Rwanda yo mu mwaka wa 2016.

Hellmann kandi amaze igihe gito arangije amashuri ye mu buganga akaba ateganya gufungura ivuriro rye bwite mu byumweru bitatu biri imbere.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *