Hotel Greenwich mu isura nshya yiyemeje kurushaho gufata neza abayigana

Dusohokere he?

Hotel Greenwich iherereye ku muhanda uva kuri rond point yo ku Kisimenti ujya ahitwa Prince House i Remera imaze iminsi irangije ibikorwa byo kuvugurura inyubako zayo hagamijwe kunoza serivisi z’abaclients babo.

Umuyobozi w’iyi Hotel  Madame Jeanette Muderevu yatangarije Mukerarugendo.com ko gahunda yo kuvugurura inyubako ikagira insura nshya yashyizweho mu rwego rwo kunezeza abasohokerayo. Ati “urabona ko hari byinshi twahinduye tubifashijwemo n’inzobere mu kubaka . Intego ni ukurushaho gushimisha abaclients bacu.”

Uburyo salle yo kwiyakiriramo mu birori by’ubwoko butandukanye yubatse butuma umuntu uhageze abona ko hari byinshi byahindutse.

Greenwich Hotel ifite ibyumba byo gucumbikamo, salle y’inama, aho kwiyakirira mu birori binyuranye tutibagiwe n’amafunguro ndetse n’ibyo kunywa byo mu byiciro binyuranye.

Aya ni amwe mu mafoto yo kuri Hotel Greenwich yerekana amavugururwa yakozwe:

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *