Home » Archives by category » Imikino n’imyidagaduro (Page 11)

Hatowe abagize komisiyo y’itangazamakuru muri FERWAFA

Ku wa gatanu tariki 31 Mutarama 2014 abanyamakuru b’imikino mu Rwanda bitoyemo bane bazabahagararira muri komisiyo y’itangazamakuru y’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.   Muri  aya matora yabereye ku cyicaro cya FERWAFA i Remera hagendaga hatorwa abiyamamaje hakurikijwe  ibyiciro bine by’itangazamakuru . Aba ni bo bagiriwe icyizere hakurikijwe ibyo byiciro :         Radiyo : Didace NIYIFASHA […]

Read More

Eymael yashyize asinyira Rayon Sport nk’umutoza mukuru

Nyuma y’iminsi itatu ikipe ya Rayon Sport yari itarashobora kumvikana n’Umubiligi Luc Eimael ngo asimbure Didiez Gomez da Rosa wasezeye, kera kabaye uyu mutoza yasinye amasezerano y’amezi 6.     Impamvu nyamukuru yari yatumye kumvikana hagati ya Rayon Sport na Luc Eimael biba ingorabahizi ni uko ngo yasabaga amafaranga menshi y’umushahara ugereranyije n’ubushobozi bwa Rayon […]

Read More

Rayon Sport: Udafite arya nk’umurwayi. Kumvikana n’umutoza Luc Eymael ihurizo ritoroshye.

Ibiganiro hagati y’ikipe ya Rayon Sport n’uwifuza kuba umutoza wayo Luc Eymael birakomeje ariko kumvikana ku mushahara agomba guhabwa birasa n’aho bitoroshye .   Nyuma y’aho Didier Gomez da Rosa wahesheje igikombe cya shampiyona Rayon Sport agiriye mu ikipe ya Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun, iyi kipe yaranzwe n’umwete wo guhita ishakisha undi […]

Read More

FERWACY : “Muri manda nshya dutorewe tuzahuza isiganwa ry’amagare n’ubukerarugendo” Aimable Bayingana

Ku cyumweru tariki 26 Mutarama 2014 mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda FERWACY habaye amatora y’abagize komite nyobozi . Abari basanzwe muri komite iyobora iri shyirahamwe bongeye kugirirwa icyizere. Prezida waryo Aimable Bayingana atangaza ko mu byihutirwa muri manda nshya harimo guhuza umukino w’amagare n’ubukerarugendo.     Mu banyamuryango batoraga hafi ya […]

Read More

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yatsinze Rayon Sport VC mu mukino wo kwakira inkoni y’umwamikazi : Amafoto

Ku wa gatanu tariki 17 Mutarama 2014 kuri Petit Stade Amahoro i Remera habereye umukino wa gicuti muri  Volleyball wahuje ikipe y’igihugu n’ikipe ivutse vuba Rayon Sport Volleyball Club.   Uyu mukino wari uwo mu rwego rwo kwakira inkoni y’umwamikazi w’ubwongereza Queen’s Baton irimo kuzengurutswa mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth hagamijwe kwitegura imikino izahuza […]

Read More

Team Rwanda igiye kwitabira isiganwa La Tropicale Amissa Bongo 2014

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda izaseruka mu irushanwa mpuzamahanga la Tropicale Amissa Bongo y’umwaka wa 2014 riteganyijwe kuva ku itariki 13 kugeza ku ya 19 Mutarama 2014.       Abahagarariye u Rwanda bagomba guhaguruka i Kigali ku wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2014 i saa munani n’iminota 10 ku manywa. […]

Read More

Imyitozo yo kwitegura amajonjora ya nyuma yo kujya mu gikombe cy’isi muri volleyball igiye gutangira

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball mu Rwanda Paul Bitok yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 bagomba gutangira imyitozo yo kwitegura imikino y’amajonjora mu gushaka itike yo kuzajya mu mikino y’igikombe cy’isi izabera muri pologne uyu mwaka. Iyi mikino y’amajonjora ya nyuma  izabera muri Cameroun kuva taliki ya 12-18 Gashyantare 2014 aho u Rwanda ruzaba ruri […]

Read More

Volleyball: Rayon Sport ikomeje kwitegura shampiyona

Mu gihe hashize amezi make ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club ishinzwe gahunda yo kwisuganya irakomeje ari na ko hakorwa imyitozo yo kwitegura guseruka mu marushanwa anyuranye ateganyijwemuri uyu mwaka wa 2014.     Mukerarugendo.com yasuye iyi kipe aho ikorera imyitozo muri gymnase ya NPC i Remera. Iyi myitozo iba ku wa kabiri ku wa […]

Read More

Ikipe y’igihugu ya Taekwondo yizeye kwitwara neza muri Uganda Open Taekwondo Championships.

Mu ijoro ryo ku wa kane tariki 12 Ukuboza 2013 abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Taekwondo bahagurutse i Kigali berekeza i Kampala muri Uganda mu irushanwa rya Uganda Open Taekwondo Championships riteganyijwe ku wa gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2013.       Abakinnyi 16 ni bo bajyanye n’ikipe harimo abagabo 6 abagore 3,  abana b’abahungu […]

Read More

Tombola y’amatsinda y’igikombe cy’isi 2014 yaraye ibaye

Irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru rizabera muri Bresil kuva ku itariki 12 Kamena kugeza kuri 13 Nyakanga 2014. Tombola y’uko amakipe azaba ahagaze mu matsinda yaraye ibaye.           Poule A: Brésil – Cameroun – Mexique – Croatie Poule B: Espagne – Chili – Australie – Pays-Bas Poule C: Colombie – Cote […]

Read More