Kanyombya yagaragaye mu batanze ubutumwa ku munsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo

Tariki ya 27 Nzeri 2013 ubwo isi yose yizihizaga umunsi w’ubukerarugendo imihango ku rwego rw’igihugu yabereye ku ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’u Burengerazuba. Hatangiwe ubutumwa bunyuranye bw’abahagarariye urwego rw’ubukerarugendo ndetse hifashishwa n’abahanzi barimo Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya.

 

 

Insanganyamatsiko y’umunsi mukuru mpuzamahanga w’ubukerarugendo uyu mwaka iragira iti “Ubukerarugendo n’Amazi. Tubungabunge umurage rusange.” François Kanimba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda na Rica Rwigamba uyobora ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, bibanze ku kamaro k’amazi mu bukerarugendo basobanura n’impamvu habayeho guhitamo igice cy’ishyamba rya Nyungwe ngo habere ibyo birori; hasobanuwe ko pariki ya Nyungwe ari isoko ya 60% y’amazi yose y’u Rwanda.

 

Rica Rwigamba na Minisitiri Francois Kanimba

Rica Rwigamba na Minisitiri Francois Kanimba

 

Uyu munsi mukuru w’ubukerarugendo ku rwego rw’isi wahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 Leta y’u Rwanda imaze itangiye ubufatanyabikorwa n’indi miryango, ibihugu cyangwa imishinga mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibyiza kamere n’urusobe rw’ibinyabuzima.

 

Abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Gisakura

Abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Gisakura

 

 

Uyu mugabo yari yizihiwe n'ibirori by'Umunsi w'Ubukerarugendo

Uyu mugabo yari yizihiwe n’ibirori by’Umunsi w’Ubukerarugendo

 

 

Kanyombya na we yatanze  ubutumwa binyuze mu gakino

Kanyombya na we yatanze ubutumwa binyuze mu gakino

 

 

Aravuga ibyiza byo kubungabunga Parike ya Nyungwe

Aravuga ibyiza byo kubungabunga Parike ya Nyungwe

 

Mu kurushaho gukangurira abantu akamaro ko kubungabunga pariki ya Nyungwe haniyambajwe umuhanzi Kanyombya werekanye ko ari ngombwa kutangiza ishyamba n’ibiririmo. Yabinyujije mu gakino k’ikinamico agaragaza umuntu wagiriwe neza akagirwa inama yo kureka ibikorwa bihungabanya ishyamba rya Nyungwe, nyuma agahabwa akazi ko kuba umwe mu baribungabunga bityo ubuzima bwe buba bwiza kurushaho.

 

 

Jean Claude MUNYANDINDA

One Response to Kanyombya yagaragaye mu batanze ubutumwa ku munsi mpuzamahanga w’ubukerarugendo

  1. Mico Joseph

    TOURSM IS BEST 4VER

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>