Beach Volley U-23 Pologne: Hanze y’ikibuga mu mafoto

Uretse imikino nyir’izina, dore bimwe mu bintu utareka kuvugaho cyangwa ngo utereho akajisho mu mukino y’isi yose yabereye i Myslowice muri Pologne. Amafoto akurikira arakwereka bike muri byinshi byo hanze y’ikibuga cyangwa se ibyo utakwibuza kwihera akajisho cyane ko gahunda nka ziriya  z’imikino na zo zibarwa nk’ubukerarugendo mu bundi.

Abitabiriye aya marushanwa babonye amacumbi atunganye

Si Beach Volley gusa hari n’indi myidagaduro yo kunoza imikino

Abashinzwe imirimo imwe n’imwe mu nyenda isa kandi batuje

Ibi na byo ni bimwe mu byiza biranga Pologne

Abashinzwe kumenya iby’amafunguro y’abantu bakoraga akazi kabo neza

MC w’ibirori yarasusurukije. Urugero nko kuri matchs z’u Rwanda yabwiraga abafana ngo bavuge: rimwe – kabiri – gatatu, uko abakinnyi batera umupira.

Uyu mukinnyi w’umuholandikazi Rimke Braakman nyuma y’umukino ahita akenyera agatenge

Hari benshi bemeje ko iyi nkumi yo muri Bresil Eduarda Santos Lisboa ari umuhanga mu kibuga akaba afite n’uburanga

Magda ni umwe mu bafashaga itangamakuru: urugwiro ruramuranga.

Mu birori nka biriya, abantu banezerewe nk’aba batuma aho byabereye hasusuruka

Utwana tw’Utunyapologne

Bararirimba bakanabyina

Aho abantu bicira isari mu gihe imikino irimo kuba: si amazu ahoraho, ni mu mahema yahashyizwe by’igihe gito, ariko nta cyo habaye.

Uwikundira utwana duto yashoboraga kuba ari two yirebera twonyine agashiduka umukino warangiye.

Urubyiruko ruhabwa imirimo rugakora rwishimye

Alexis Mbaraga utoza amakipe y’u Rwanda ati “Ndashaka nk’iyi noneho!”

 

Uyu munyarepubulika ya Czech akorera Company ikora Betting mu mikino:. Uru rugwiro rugaragara mu maso ni urw’ukuri, ni umuntu mwiza.

Kubera ko muri Beach Volley basigaye bakina bambaye imyenda ya Beach nyine, uyunguyu uramutse utitegereje neza wakeka ko nta kintu yambaye hasi.

 

Jean Claude MUNYANDINDA

Myslowice / Poland

3 Responses to Beach Volley U-23 Pologne: Hanze y’ikibuga mu mafoto

  1. Thanks Mr J.C Munyandinda & associated colleagues, iyi website iziye igihe kabisa. congratulations!!!

  2. urakoze ngira ngo nyacyo tutamenye , iyi reportage ni sawa.

  3. Murarenze rero!Izi nkuru ni nka film neza neza! Muri bresil haba abana bakeye kuriya!

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *