Inzu ndangamurage y’ubugeni n’umuco igiye kubakwa muri Kigali izaba iteye amabengeza

Igishushanyo cy’nzu ndangamurage y’umuco n’ubugeni ya Kigali cyamaze kujya hanze, imbata y’iyi nzu izaba ifite imiterere itangaje yashyizwe ahagaragara n’ikigo kizobereye mu gukora imbata z’amazu cyo mu Buholandi ‘Groosman’ cyayikoze gifatanyije n’aba- engineers b’ikigo Geelhoed Group.

 

 

 

Inzu ndangamurage Kigali

 

 

Iyi nyubako izaba irimo Hoteli, inzu zo gukoreramo, igice cyo guturamo, ndetse n’igice kizubakwa munsi y’ubutaka kizaba kirimo ihahiro.

Ikigo Groosman kivuga ko cyakoze iki gishushanyo kigendeye ahanini ku bugeni, imyubakire gakondo n’umuco w’Abanyafurika.

Izaba inafite ibice byo hanze abaturage bazajya bidagaduriramo bifite Metero 50 kuri 50 buri kimwe, muri ibyo bice harimo ibyo kogeramo (swimming pool), igice cy’imyidagaduro, igice cyo gukiniramo, ahakinirwa ikinamico, igice cyo guteguriramo ibirori binyuranye, n’ibindi binyuranye.

 

 

 

Hashize imyaka itari munsi y’itatu, ikigo cy’igihugu cy’iterambere ‘RDB’ gitangaje gahunda yo kubaka iki kigo ndangamurage cy’umuco nyarwanda ngo kizubakwa ku Kicukiro mu rwego rwo kurushaho gukurura abakerarugendo benshi.

Karasira Faustin, umuyobozi mu Ishami ry’ubukerarugendo muri RDB yadutangarije ko uyu mushinga uza gutangira kubakwa vuba.

Yagize ati “Leta yacu imenyereweho ko imvugo ariyo ngiro,…izubakwa vuba gato. Ikibanza cyarabonetse Rebero (mu Karere ka Kicukiro), ibishushanyo byararangiye, isoko ryo gutangira imirimo, ba rwiyemezamirimo bazatanga ibiciro byabo muri uku kwezi ku itariki 20 Ukwakira, urumva ko imirimo yiteguye gutangira.”

 

 

 

Karasira avuga ko iyi nyubako izubakwa na Leta, ifatanyije n’abashoramari kugeza ubu bataraboneka. Naho ku birebana n’amafaranga izatwara byo ngo nta mubare yatangaza kuko mu gihe hagishakishwa abashoramari ngo bigoye kuvuga amafaranga uyu mushinga uzatwara.

 

 

 

Iyi nyubako ifite ubwiza bwo ku rwego rwo hejuru, niyuzura izasanga indi nzu nayo izakorerwamo imirimo inyuranye yubatse ku Kimihurura iri hafi kuzura yitwa “Kigali Convention Center”.

 

 

 

U Rwanda rufite intego yo kubaka ubukungu bushingiye kuri Serivise, n’igihugu kimeze nk’ihuriro ry’ibikorwa by’ubukungu n’inama muri Afurika.

 

 

 

Kugeza ubu ibyegeranyo binyuranye bishyira u Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali mu mijyi 10 ya mbere myiza muri Afurika.

 

 

One Response to Inzu ndangamurage y’ubugeni n’umuco igiye kubakwa muri Kigali izaba iteye amabengeza

  1. Tanga Kanama

    Umushinga nk’uriya w’ingoro ndangamurage ni mwiza, ariko ikibazo ni ukumenya niba ugenewe Abanyarwanda benshi bari mu bwigunge cyangwa n’abicwa n’inzara; abana batiga bari mu mihanda, urubyiruko rurangiza amashuli rutabona akazi.
    Hari abaturage benshi batagira ingano bari mu bwigunge ku buryo bibaza niba kwirarira nka kuriya atari ukubashinyagurira. Urugero abaturage bo mu karere ka Karongi: imihanda yose ibahuza n’izindi ntara yarasibye kuva imyaka irenga itanu iheruka.

    a. Fata umuhanda Nyanza-Gitwe-Buhanda-Kirinda-Birambo-Rubengera. Uwo muhanda warasibamye burundu. Ibiraro byaracitse kuri Nyabarongo, n’indi migezi yose.
    b. Fata n’umuhanda Uva Kirengere mu Byimana hafi y’igitarama uhinguka ku Buhanda ukjya Kirinda-Birambo. Uyu muhanda nawo warasibye.
    Kuva mu gihe cy’ubutegetsi bwa gikoloni umuhanda Nyanza-Kirinda-Rubengera wari nyabagendwa, kuko Gitwe, Kirinda, Rubengera hari hazwi mu mateka y’igihugu: Rwabugiri yavukiye Nzaratsi mu Nyantango, Musinga yari afite amashyo y’inka mu Bwanashaza, kandi Rubengera niyo yari isangano y’imihanda ihuza Shangugu, Kisenyi, Nyanza na Kibuye.
    c. Fata umuhanda wigeze gushushanywayo kaburembo: Gitarama-Karongi. Ubu wabaye inkangu n’ibyobo gusa ku buryo abantu bawunyuramo bavuga ko biruta no kunyura mu bitaka…
    d. Fata Ikiraro ryo ku kanyaru, rihuza intara ya Bugesera n’intara ya Nyanza. Icyo kiraro cyacitse hashize imyaka itagira ingano. None abantu basubiye kwambukira mu bifunzo.
    mbese koko ayo ni amajyamber. Mbere yo gutanga miliyari zitagira ingano, RDB yabanje igakora inyigo y’ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo amajyambere ashorwamo imali itagira ingano izasigira imyenda iremereye abanze asaranganywe kandi abagenerwe, aho kugenerwa Abanyamahanga.

    Ntegereje igisubizo cya RGB
    TK

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *