Ku nshuro ya 12 umuhango wo “Kwita izina” uzaba muri Nzeri 2016

Mu kiganiro kigenewe itangazamakuru cyabereye mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB ku wa mbere tariki 4 Mata 2016 Ubuyobozi bw’Ishami ry’Ubukerarugendo  bwatangaje ko umuhango wo “Kwita izina’ abana b’ingagi uyu mwaka uzaba tariki 2 Nzeri.

 

 

???????????????????????????????

 

 

Umuyobozi Mukuru w’iri shami Bélise Kariza  yatangaje ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Dufatanye kubungabunga ibidukikije tugamije iterambere”. Yakomeje agira ati “ Umuhango wo Kwita Izina uzaba muri Nzeri nka kimwe mu bikorwa by’ukwezi kwahariwe ubukerarugengo ku isi, uzatwongerera ubunararibonye tunasangiza isi yose inkuru nziza y’ubukerarugendo bwacu buhamye, kubungabunga ibidukikije ari na ko twerekana ko igihugu cyacu ari indorerwamo y’ubukerarugendo”.

 

 

Bélise Kariza  Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB

Bélise Kariza Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB

 

 

Umuhango wo Kwita izina uyu mwaka uzitabirwa n’abashyitsi bavuye hirya no hino ku isi barimo abari mu nzego zifata ibyemezo, abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije, abafatanyabikorwa bo mu karere, abavuga rikijyana mu bukerarugendo, abashoramari n’ibindi byamamare mu nzego zitandukanye.

 

 

 

Jean Claude MUNYANDINDA

Mukerarugendo.com

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *