Mu bana b’ingagi bazahabwa amazina mu muhango wo “kwita Izina” 2016 hazaba harimo impanga

Mu muhango ngarukamwaka wo “Kwita Izina” abana b’ingagi uteganyijwe kubera mu Kinigi ku itariki 2 Nzeri 2016 abazagenerwa amazina bazaba barimo abana b’impanga.

 

 

ingagi

Bélise Kariza Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo Cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere na Faustin Karasira umwungirije batangaza ko abana 19 ari bo bizitwa kuri iyi nshuro ya 12 uyu muhango uzaba ubaye. Aba bana b’ingagi bazahabwa amazina ni abavutse nyuma y’umuhnago wo Kwita Izina ku nshuro ya 11 wabaye umwaka ushize wa 2015. Aba bayobozi bakomeza basobanura ko harimo no gukorwa ibarura rusange ry’ingagi zose ibizavamo bikazatangazwa umwaka utaha wa 2017.

 

 

Ibarura ry’ingagi riheruka gukorwa ryabaye mu mwaka wa 2010 ryagaragaje ko Pariki y’ibirunga ifite ingagi 480 zikaba zari zariyongereyeho 26.3% ugereranyije n’umwaka wa 2003 ubwo zari 380.

Jean Claude MUNYANDINDA

Mukerarugendo.com

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *