Igihe kizagera gutegura umuhango wo “Kwita Izina” byegurirwe abikorera

Abibumbiye mu rugaga rw’abikorera baratangaza ko bafite ubusobozi bwo gutegura umuhango wo Kwita Izina hanyuma Leta ikaza ibunganira.

 

 

Francine Havugimana Vice-Présidente w’ihuriro ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera akaba ashinzwe by’Umwihariko ibirebana no kwakira neza  abantu no kubacumbikira avuga ko n’ubundi nk’abikorera basanzwe bagira uruhare rukomeye mu bikorwa bijyanye no Kwira izina ndetse no muri uyu muhango nyirizina.

 

 

Francine Havugimana

Francine Havugimana

 

 

Ati “twebwe abashoramari mu rwego rw’ubukerarugendo dufite uruhare rugaragana muri iki gikorwa kuko tukibonamo inyungu kandi ni ko kazi kacu. Ubunararibonye tumaze kugiramo butwemerera kwegurirwa iki gikorwa, kikaza mu maboko yacu, hanyuma RDB ikaza gusa iduha inama n’inkunga y’ibitekerezo.”

 

 

 

Havugimana usanzwe ari nyiri  Hotel Impala iherereye ku Muhima mu mujyi wa Kigali yemeza ko abikorera biteguye gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo kuko ari inyungu ku gihugu no ku bashoye imari yabo muri uru rwego.

 

 

 

Mark MUKAMA

Mukerarugendo.com

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *