Hateganyijwe imurikabikorwa ku rwego mpuzamahanga mbere gato yo “Kwita izina” 2016

Mu bikorwa bitandukanye bisanzwe bitegurwa mu cyumweru kibanziriza umuhango wo Kwita Izina utegurwa buri mwaka n’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB, haziyongeraho imurikabikorwa mu bukerarugendo.

 

 

???????????????????????????????

 

Iri murikabikorwa (Tourism Trade Exhibition) rizamara iminsi ibiri rizaba rigamije kwereka amahanga yose intambwe u Rwanda rumaze gutera muri rwego rw’ubukerarugendo. Abashyitsi b’ingeri zose bazaba baturutse hirya no hino ku isi bazitabira iri murikabikorwa ku buryo uzaba ari umwanya mwiza ku bashoramari bo mu bukerarugendo wo kungurana ibitekerezo no gusangira ibyo bamaze kugeraho.

 

 

Usibye iri  murikabikorwa riteganyijwe ku matariki ya 27 na 28 Kanama 2016, mu bindi bikorwa biteganyijwe mu cyumweru kibanziriza umuhango wo Kwita Izina harimo ingendoshuri n’ihuriro ryo mu rwego rwo hejuru ku kubungabunga ibidukikije.

 

 

 

Gentil KABEHO

Mukerarugendo.com

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *