Impanvu Bisate ifitanye umubano na Kalisoke na Dian Fossey Gorilla Fund

Bisate ni hamwe  mu hantu Dian Fossey wari uzwi nka Nyiramacibiri  yanyuraga agiye  mu Birunga, ubu hateye imbere kubufatanye na KALISOKE na Diane Gorilla Fund, hatezwa imbere uburezi  n’ibikorwa by’abahaturiye.

 

 

dianfossey

 

Felix  Ndagijimana, umuyobozi  w’ikigo cy’ ubushakashatsi  cya  Kalisoke  na  Dian Gorilla Fund, atangaza ko impanvu  iki kigo gifitanye  umwihariko ukomeye  na Bisate,ni  nyuma y’uko mu KWITA IZINA ku nshuro ya 11 hatoranyirijwe kubakwa isomero rya Bisate Learning Center ryatwaye kayabo ka miliyoni  mirongo ine  n’eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

 

 

 Ikigo  cya Kalisoke gifite  ibikorwa byinshi  mu gukora  ubushakashatsi  ku ngagi  no kubungabunga ibinyabuzima muri Pariki, bakanagira  gahunda zo gufasha  abaturiye            pariki mu mibereho  yabo.

Kuva  2006 Bakorana n’ikigo cy’amashuri cya Bisate  , babafasha  babaha ibikoresho by’ishuri .

 Mu mwaka wa 2010 Kalisoke yabafashije kububakira  ibyumba by’amashuri  bitandatu, banasannye amashuri babaha n’ibigega  by’amazi.

 

 

Impanvu Kalisoke ifasha ibikorwa by’iterambere bya  Bisate  ni uko  hafitanye  amateka  ya  kera  n’imikoranire y’igihe  kirekire, kuko ariho Dian Fossey  yazaga  agaparika imodoka agiye  muri  pariki y’ibirunga ,abaturage  baho bakamutwaza ibyo yabaga  ajyanye  mu ishyamba(Porteurs), ni na ho yaguriraga  ibintu  yabaga akeneye .

Mu  2015  bubakiwe  isomero  bahabwa za mudasobwa bizafasha abanyeshuri  baho gukura bakunda kubungabunga  urusobe rw’ibinyabuzima banabungabunga Ibidukikije.

 

 

 

Ese Kalisoke na Dian Fossey Gorilla Fund ni iki?

 

 

 

Dian Fossey Gorilla Fund Ni ikigo cya Nyiramacibiri cyashyizweho mu rwego rw’ ubushakashatsi ku ngagi zo mu Birunga mu 1967.

Felix Ndagijimana  umuyobozi w’ Ikigo cy’ ubushakashatsi  no kubungabunga  ingagi n’urusobe rw’ibinyabuzima  muri Karisoke ishami rya Fondasiyo Dian Fossey Gorilla Fund,yadutangarije ko  Kalisoke ari ikigo cy’ubushakashatsi ku Ngagi zo mu Birunga,ikorera ibikorwa muri Pariki y’ Ibirunga, bagakurikirana ubuzima bwa burimunsi bw’ingagi.

Ati”tubungabunga ubuzima bw’ ingagi  zo muri Pariki y’Ibirunga, tugakora ubushakashatsi  tunabungabunga  ibindi binyabuzima birimo”.

 

 

Mu buzima bwa buri munsi, Dian Fossey Gorilla Fund bafatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ iterambere(RDB), basobanurira  abaturage uburyo bagomba kuzibungabunga, hirindwa  ba rushimusi, banasobanurira  abanyeshuri ku bigo by’amashuri kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

 

 

 

Abakozi bashinzwe ubuzima bwazo ku munsi, na bo bakora  raporo ya buri munsi bakerekana uko ziriwe. Mu gihe  zirwaye  bakazivura.

 

 

 

Marie  Chantal Nyirabera

 

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *