Marriott Hotel ishami rya Kigali yafunguwe ku mugaragaro

 

Leta y’u Rwanda yahaye ikaze Hotel Marriott yafunguye ibikorwa byayo mu Rwanda ku mugaragaro, iyisezeranya ko izakomeza gukora ibishoboka mu gushyiraho politiki zigirira akamaro abashoramari.

Iyi Hoteli yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 4 Ukwakira 2016, ni iya sosiyete Marriot International isanzwe ifite ibikorwa nk’ibi hirya no hino ku isi.

 

 

marriot-1

 

 

 

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase wafunguye iyi Hotel, yashimiye ubuyobozi bwa Marriott International bwahisemo gukorera mu Rwanda, igihugu cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara ikoreyemo.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko iyi sosiyete yahisemo neza, mu guhitamo u Rwanda. Ati “Mu guhitamo u Rwanda, Marriot Hotel yahisemo neza kandi mu gihe kiri imbere, turatekereza ko ibizakurikiraho ari byiza kubera impamvu nyinshi.”

 

 

 

Zimwe muri zo mpamvu harimo ko gukorera ubucuruzi mu Rwanda bijyana n’icyerekezo cy’igihugu cyo kuhagira ahantu hakurura abashoramari, icyerekezo cy’u Rwanda cyo guhindura u Rwanda igihugu gifite ubukungu buciriritse kugera muri 2020 n’izindi.

U Rwanda kandi ngo rufata gahunda rwihaye yo kwagura ubukerarugendo hibandwa ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga, nk’urufunguzo rw’ingenzi ruzazamura igihugu, rukanafasha kongera imirimo izatanga inyungu ziturutse hirya no hino.

Kugira ngo ibyo byose bigerweho, ngo biterwa n’uko igihugu cyihaye intego yo gukomera ku mutekano wacyo , gushyigikira no kongera ibikorwa remezo, ndetse no gushyigikira ishoramari ry’amahoteli nka Kigali Marriott Hotel.

 

 

 

U Rwanda kandi ngo ni igihugu cyiza cyo gushoramo imari nkuko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye zirimo iy’ishoramari(Doing Business 2015) yarugaragaje nk’igihugu cyihuta ku bijyanye n’iterambere ry’ishoramari ndetse no korohereza abaza kurushoramo imari.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yasabye Marriot Hotel gukomeza gutoza no guha akazi Abanyarwanda, kandi mu bikiorwa byayo igafasha mu guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, kuko bifasha mu kuzamura ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse.

 

 

marriot-2

 

 

 

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Marriot International ku Isi akaba na Perezida wayo, Arne Sorenson, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari, bikaba ari na byo byabakuruye bigatuma bashora imari yabo mu Rwanda.

Yagize ati “ u Rwanda ni igihugu gifite ubukungu bugenda buhinduka , dutewe ishema no kugira uruhare muri iryo terambere.”

 

 

 

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Francis Gatare, yavuze ko iyo hoteli itumye u Rwanda rutakongera kugira ikibazo cyo kubura aho rwakwakirira abashyitsi , kandi ko ibikorwa bya Kigali Marriott Hotel bizatuma u Rwanda rukomeza kugendererwa n’abantu batandukanye batikanga kubura amacumbi.

Gatare kandi yagarutse ku cyizere u Rwanda rwagiriwe n’iyo hoteli.

Ati “Iyi sosiyete yari itarafungura hoteli n’imwe muri Afurika uretse mu Misiri (Egypt) kuko batabonaga amahirwe ahagije yo kuba yateza imbere hoteli nk’iyo ng’iyo. Baragenzuye baza gusanga mu Rwanda hari ayo mahirwe bikaba ari cyo cyatumye bashora amafaranga yabo mu kuza hano mbere y’uko bajya no mu bihugu binini bikize nka Afurika y’Epfo, Nigeria n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko babitewe no kubona ko u Rwanda ari igihugu kiri kugana ku iterambere rirambye, ndetse n’uburyo igihugu cyorohereza abashoramari gukora imirimo yabo bitababangamiye no kubona uburyo ubukerarugendo bukoresha amahoteli nk’ayo ngayo bugenda bwiyongera mu Rwanda.

 

 

 

Kigali Marriot Hotel ni hoteli y’inyenyeri eshanu igizwe n’ibyumba 254 birimo n’icyo ku rwego rw’aba Perezida.

Sosiyete ya Marriott International iherutse kugura ikindi kigo gikomeye muri uru rwego Starwood Hotels & Resorts Worldwide, bituma iba iya mbere mu bigo by’amahoteli bikunzwe kandi bifite abakiriya benshi ku Isi. Ifite ibikorwa bisaga 5, 700 mu bihugu 110, hose ihafite ibyumba bisaga miliyoni n’ibihumbi ijana.

 

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *