Perezida Kagame yasuye indege nshya RwandAir iherutse kugura

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku wa 5 Ukwakira 2016 yasuye indege nshya yo mu bwoko bwa Airbus 330-200 iherutse kugurwa na kompanyi ya RwandAir.

 

 

airbus-2

 

 

Iyo ndege yitwa ‘Ubumwe’ yagejejwe mu Rwanda ku wa 28 Nzeli 2016 izakoreshwa mu ngendo zihuza u Rwanda n’iyindi migabane.

Ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 224, yageze mu Rwanda mu rugendo rwayo rwa mbere itwaye abantu basaga 80.

“Ubumwe” ifite agaciro k’amadorali miliyoni 250 (miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda).

RwandAir iteganya gutangira gukoresha izindi ndege enye mbere yo Werurwe 2017. Naho iyi yamaze kugera mu Rwanda izakoreshwa mu ngendo zijya i Dubai.

 

 

airbus-1

 

 

Indege ya kabiri ya Airbus 330-300 izagera mu Rwanda mu Gushyingo 2016; izo ndege zombi zizafasha RwandAir gukora neza ingendo zo muri Aziya n’u Burayi.

RwandAir igiye gutangiza ingendo muri Zimbabwe, u Buhinde no mu Bushinwa hanyuma izakurikizeho u Burayi.

Iki kigo giteganya ko indege kigiye kugura zizatuma umubare w’abagenzi ibihumbi 500 cyatwaraga buri mwaka uzagera kuri miliyoni zisaga eshatu mu myaka itanu iri imbere.

 

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *