Agiye gufungura akabari kazinjirwamo n’abafite uburanga gusa

Greg Hodge usanzwe afite urubuga rwitwa BeautifulPeople .com rwitabirwa n’abiyiziho kuba beza ku mubiri noneho agiye gutangiza akabari mu mujyi wa Los Angeles. Aka kabari na ko ngo kazajya kakira abantu beza gusa.

 

 

beautifulpeople5

 

 

Avuga ko abantu b’ibanze bazemererwa gusohokera mu kabari ke ari abasanzwe ari abanyamuryango b’urubuga ayobora ari rwo Beautiful People.com. Yongeraho ko n’abantu biyizera ku mafaranga bashobora guhabwa amahirwe yo kwinjiramo nk’irengayobora.

 

 

Greg Hodge ugiye gufungura akabari k'abeza gusa...

Greg Hodge ugiye gufungura akabari k’abeza gusa…Uyu mugabo ateganya kandi gushyiraho abakozi bashinzwe ubwiza, abogoshi n’abatunganya imisatsi bazajya bakora amasaha 24 buri munsi mu rwego rwo gufasha abantu bazaba batembereye muri ako kabari guhorana umucyo.

 

 

Abantu bo mu ngeri zinyuranye bakomeje kunenga iki gitekerezo cya Hodge bakavuga ko kirangwa n’ubwirasi, ubwibone n’ivangura. Aba basanga gushora imari uheza bamwe nta cyo bimaze cyane cyane ko ngo na we ubwe atapfa kwizera ko yujuje ibisabwa byose ngo abe yakwizera adashidikanya ko ari mu cyiciro cy’abo we yita beza.

 

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *