Umudage Antoine Hey ni we mutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi

Antoine Hey Umudage w’imyaka 46 ni we wahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi .

 

 

Hey

 

 

Umushahara we uzaba ari  ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika (20$) buri kwezi ni ukuguga asaga miliyoni 16 n’ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda (16.400.000 FRW).

U Rwanda ruzajya rwishyura kimwe cya kabiri cy’uyu mushahara nyuma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB) na bo bishyure ikindi gice hakurikijwe amasezerano amashyirahamwe y’ibihugu byombi  aherutse gusinyira muri Afurika y’Epfo.

Antoine Hey yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) azamara mu Rwanda . Mu mateka ye y’umupira w’amaguru  yakinnye mu makipe anyuranye nka Fortuna Düsseldorf (1989-1992) na Schalke 04 (1992-1994) zo mu Budage. Yakinnye kandi muri Birmingham City yo mu Bwongereza  na Anorthosis Famagouste yo muri Chypre.

Antoine Hey yatoje Lesotho (2004-2006), Gambiya (2006-2007),  Liberiya (2008-2009), Kenya (2009). Yabaye kandi umutoza wa Monastir (2007) ikipe yo muri Tunisia ndetse na Al-Merreikh (Sudan, 2016-2017).

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *