“Sinzongera kujya kugura “Me to you” ku muhanda”: Nyampinga Elsa Iradukunda

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Elsa Iradukunda aremeza ko nta byinshi azahindura mu buryo yari abayeho ariko ngo hari ibikorwa bimwe na bimwe yahise arekeraho muri byo harimo no kujya kwigurira ikarita yo guhamagara.

 

 

elsa

 

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Kirundi n’Ikinyarwanda Assumpta Kaboyi ubwo yamusuraga iwabo mu rugo i Gikondo Nyampinga Elsa Iradukunda yamutangarije ko atazahinduka undi muntu ngo ni uko yabaye Miss Rwanda. Ati “Nzakomeza kuba Elsa usanzwe, umukobwa wubaha, witonda ufasha ababyeyi imirimo. Ntabwo nzahindurwa no kwegukana ikamba. N’ubu nazindutse nkubura mu rugo kugira ngo uhageze abone hacyeye.”

 

 

elsa 2

 

Gusa Elsa Iradukunda yavuze ko hari bimwe na bimwe azahindura nko kujya kwigurira we ubwe ikarita yo guhamagara ku muhanda. Miss Rwanda 2017 avuga ko kuba yaratangiye kuba icyamamare bitazatuma ateshuka ku ndangagaciro asanganwe zo kuba umwari w’umutima.

 

 

 

Jean Claude MUNYANDINDA

3 Responses to “Sinzongera kujya kugura “Me to you” ku muhanda”: Nyampinga Elsa Iradukunda

  1. Adam Quinze

    Ndumva noneho ahise ashaka umukozi WO kumugurira m2u,ajye antuma nzajya mugirayo

  2. nsaro

    Ikosa ryoroshye kurikora nukwibeshya nawe ahongaho uribeshye

  3. ndifuza kubona document yerekana ishusho ty’ukerarugendo mu rwanda mu mpera za 2016

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *