Ikibazo cy’ibura ry’impapuro kibaye ingorabahizi

Abacuruza impapuro zo kwandikaho n’abazikoresha mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko kuzibona bitoroshye ndetse n’aho zibonetse igiciro cyazo kiba kiri hejuru cyane.

 

papier

 

Abacuruzi n’abakoresha izo mpapuro mu kazi kabo ka buri munsi bavuga ko hashize ibyumweru bibiri, izi mpapuro zarabuze ku isoko bikaba byarabagizeho ingaruka.

Bavuga ko ipaki irimo impapuro 500 bayiguraga amafaranga 2500 ubu ikaba iri kugurwa 5000 ikarito irimo amapaki 5 ikagurwa ibihumbi 25000.

 

 

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Opirah Robert we avuga ko iki kibazo batari bakizi.

Yagize ati “ Ntacyo nari nzi, abazikura hanze ntabwo bari bakitugezaho, rero iyo batatubwiye ibibazo bahuye na byo twe twumva ko nta bihari.”

Yakomeje avuga ko iyo abacuruzi bababwiye ikibazo bafite cyangwa imbogamizi bahura na zo zirimo aho bakura n’aho banyuza ibicuruzwa byabo ari bwo iyi Minisiteri ibafasha ikabakorera ubuvugizi.

 

 

 

Gentil KABEHO

 

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *