Abakerarugendo bishe ingona bayiteye amabuye

Mu kigo cyororerwamo inyamaswa (zoo) cya Belvédère muri Tuniziya ku wa kabiri w’iki cyumweru ba mukerarugendo bateye amabuye ingona basiga bayishe.

 

 

crocodile 2

 

Abo bagenzi bagaragaje imyifatire itari iya kimuntu ubwo bakomeretsaga ingona bayitera amabuye ku mutwe hafi y’ijisho ikavira imbere kugeza ubwo inogotse.

 

 

 

Ubuyobozi bw’umujyi wa Tunis ubwo bubisha bwabereyemo  bwasohoye itangazo ryamagana abo bakerarugendo bananiwe gukora icyari cyabajyanye bagahitamo guhohotera inyamaswa.

 

 

crocodile

 

Muganga w’inyamaswa ushinzwe kwita ku kigo zororerwamo cya Belvédère Amor Ennaifer yavuze ko inyamaswa zikunda kugirirwa nabi na bamwe muri ba mukerarugendo batagira imbabazi n’ubumuntu. Yagize ati “abantu bakwiriye kumenya kubaha inyamaswa”. Akomeza avuga ko usibye iki gikorwa cy’ubugome aba bakerarugendo bakoze hari n’indi myitwarire igayitse ikunze kuranga bamwe muri bo nko guta imyanda aho banyuze, kujugunya amasashe hirya no hino n’ibindi…

 

 

Muri zoo ya Belvédère iherereye mu mujyi wa Tunis rwagati harimo amoko asaga 150 y’inyamaswa.

 

 

 

Mark MUKAMA

Leave a Response

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>

Current day month ye@r *