Hotel Greenwich mu isura nshya yiyemeje kurushaho gufata neza abayigana

Hotel Greenwich iherereye ku muhanda uva kuri rond point yo ku Kisimenti ujya ahitwa Prince House i Remera imaze iminsi irangije ibikorwa byo kuvugurura inyubako zayo hagamijwe kunoza serivisi z’abaclients babo. Umuyobozi w’iyi Hotel  Madame Jeanette Muderevu yatangarije Mukerarugendo.com ko gahunda yo kuvugurura inyubako ikagira insura nshya yashyizweho mu rwego rwo kunezeza abasohokerayo. Ati “urabona […]

Continue Reading

Tour du Rwanda 2018 : Umuganga Julian Hellmann ni we watsinze etape ya Butare – Musanze

Intera ya mbere mu burebure kuva isiganwa ry’amagare mpuzamahanga Tour du Rwanda ryabaho ikaba yareshyaga n’ibilometero 199 yegukanywe n’Umudage Julian Hellman w’imyaka 27. Uyu mukinnyi  w’ikipe ya Embrace the world yo mu Budage yatunguranye ubwo yerekaga igihandure abandi bakinnyi bari bari hamwe mu gikundi cyari cyataye abandi kuva kare. Mu gice cy’ahamanuka mbere y’uko bagera […]

Continue Reading

Bimwe mu byo mutari muzi kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago

Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru wo mu Rwanda bazi izina rya Muvara Valens kuko yagize ibigwi nk’umukinnyi mwiza usatira izamu. Gusa bamwe muri bo ni bo bazi bimwe mu byamuranze. Muvala Valens afite imyaka 58 y’amavuko. Akomoka mu muryango mugari w’abakinnyi b’umupira w’amaguru kuko barumuna be bitwa ba Mudeyi bagerageje gutera ikirenge mu cye. […]

Continue Reading

Azzedine LAGAB yegukanye intera ya mbere ya Tour du Rwanda 2018

Mu gace ka mbere k’Isiganwa ry’Amagare Mpuzamahanga rizenguruka igihugu Tour du Rwanda 2018 uwaje ku isonga ni Umunyalijeriya Azzedine LAGAB ukinira Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Alijeriya. Mu rugendo rw’ibilometero 102 rwari rugizwe no kuzenguruka inshuro 15 ibice bimwe na bimwe by’umujyi wa Rwamagana, LAGAB w’imyaka 32 yarangije ari uwa mbere akoresha amasaha 2 […]

Continue Reading

Volleyball: Birashoboka ko ikipe y’igihugu yaba igihangange muri Afurika

Urwego rwa volleyball y’u Rwanda muri Afurika nta washidikanya ko rushimishije n’ubwo hakiri intera ndende yo kwigaranzura makipe akomeye yo mu bihugu byo mu majyarugurun y’Afurika nka Misiri, Algeria na Tuniziya. Hari bamwe mu bakurikirana iby’iby’imikino ndetse batekereza ko ubuyobozi bwa sport mu Rwanda bukwiriye gushyira ingufu nyinshi muri uyu mukino w’intoki ngo kuko ariho […]

Continue Reading

Umuyobozi akaba n’umutoza mu mukino w’amagare yitabye Imana azize impanuka

Ku cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 Rugambwa Jean Baptiste wari umwe mu bayobozi akaba n’umutoza w’ikipe y’umukino wo gusioganwa ku magare Amis Sportifs yo mu karere ka Rwamagana yitabye Imana azize impanuka yo mu muhanda. Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda yemeza ko Rugambwa yagonganye n’ikamyo ubwo we yari […]

Continue Reading

Itabi ry’ikigoma umwihariko wa La Casa del Habano ryabaye nk’ikigirwamana muri Cuba.

Umwe muri ba nyir’amaduka ya La Casa del Habano witwa  Reynaldo Gonzalez avuga ko kunywa itabi ry’ibigoma ari ukwiyegereza Imana, ngo bikaba ari na byo bituma iri tabi rihora rihabwa umugisha rikarushaho kumenywa no gukundwa ku isi yose. Uyu mugabo yemeza kandi ko ikigoma ari umuco w’umuturage waCubauwo ari we wese wiyubashye. Iduka rye rifatwa […]

Continue Reading

Ingeso yo guhimba abakinnyi b’abanyamahanga amazina y’amanyarwanda si iya none.

Ubwo  ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yagaharikwaga n’impuzamashyirahamwe CAF ikamburwa uburenganzira bwo gukina imikino ya nyuma y’amatsinda mu gushakisha itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma cya CAN icyo gihe   amagambo yongeye kuba menshi cyane cyane ashingiye ku ngeso yaranze abayobozi b’imikino mu Rwanda yo guhindura amazina y’abakinnyi b’amahanga babaga baje gukina mu Rwanda. […]

Continue Reading

Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?

Hari benshi bakeka ko Mukerarugendo ari umuntu ugeze mu gace aka n’aka bwa mbere ahetse ibikapu biremereye agenda afata amafoto, biboneka ko aho hantu ageze atari ahazi. Nyamara ibi byonyine ntibihagije ngo umuntu yitwe mukerarugendo ukwiriye iryo zina.   Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (World Tourism Organization) usobanura Mukerarugendo nk’umuntu uwo ari we wese uhagarika ibyo yari […]

Continue Reading