Indimu ya buri gitondo yatuma ugira ubuzima bwiza

Burya ibifitiye umubiri wacu akamaro ntabwo ariko tubyitabira ku buryo bworoshye. Indimu itobeye mu mazi y’akazuyazi ukabinywa buri gitondo uko ubyutse mbere yo kugira ikindi kintu ukora igufasha kugira uruhu runoze kandi ruzira ibizinga, kwirinda umubyibuho urengeje ukenewe, n’ibindi.Gusa kubera ko indimu isanzwe isharira no kunywa amazi y’akazuyazi bikaba ari ibintu biteye ubute usanga abantu […]

Continue Reading

Kurya chocolat bituma umuntu agira imisatsi myiza

    N’ubwo kugirango umusatsi urusheho kugaragara neza hari ibisabwa kuwushyiramo (produits n’amavuta), ubushakashatsi bumaze kwerekana ko hari ibiribwa bimwe na bimwe bituma umusatsi uba mwiza. Muri ibyo biribwa chocolat iza ku isonga. Ricardo Vila Nova impuguke ishinzwe ibirebana n’ubwiza bwo mu maso no ku mutwe mu isosiyete yitwa Urban Retreat avuga ko kurya chocolat […]

Continue Reading

Inyoni ziri mu bikerereza ba Mukerarugendo basura u Rwanda

            Ikigo cy’Igihugu gishinzwe  iterambere (RDB) kiravuga ko muri iki gihe ubukerarugendo bushingiye ku nyoni busigaye butuma ba mukerarugendo basura ibyiza bitatse u Rwanda bagatinda kuhava. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amoko y’inyoni agera kuri 700.By’umwihariko muri pariki y’Akagera habarizwa amoko 525 harimo ane yihariye, muri Pariki ya Nyungwe harimo […]

Continue Reading

Amashami y’ingenzi agize hotel

Inzobere mu bijyanye n’ubukerarugendo David W. Howell igaragaza inzego nibura esheshatu zigomba kugaragara muri hoteli iyo ari yo yose.       Ubuyobozi (administration) : Buri hotel igomba kugira umuyobozi (Manager), umwungirije (assistant manager), abacungamali, abashinzwe abakozi n’abashakisha amasoko. 2. Abakira abashyitsi (Front Office): Abagize iki cyiciro ni bo abaclients bahita bahitiraho iyo baje muri […]

Continue Reading

Igitaramo ‘Nyanza Twataramye’ ni umwihariko w’akarere ka Nyanza, n’akandi kategura igitaramo cyako twagashyigikira-MINISPOC

Buri mwaka iyo hari gusozwa umunsi w’Umuganura i Nyanza habera igitaramo cyiswe ‘Nyanza Twataramye’ kiba kiganjemo imbyino n’imikino gakondo y’abanyarwanda. Minisitiri Uwacu Julienne abajijwe impamvu iki gitaramo kitajya gihindura aho kibera, yatangaje ko ari umwihariko w’akarere ka Nyanza. Kimwe mu bitaramo biba biryoshye binakomeye bimaze kubaka izina hano mu Rwanda ni igitaramo kiswe i Nyanza […]

Continue Reading

Perezida Nyusi wa Mozambique mu Rwanda arasura Gasabo, Nyanza na Rubavu

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yageze i Kigali mu masaha ya saa saba mu ruzinduko rw’iminsi itatu ajemo mu Rwanda aho azasura ahantu hanyuranye ndetse no ku mupaka w’u Rwanda na Congo. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Filipe Jacinto Nyusi yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru, ku mihanda minini imwe muri […]

Continue Reading

Isabukuru ya Mandela igiye gutuma Abanyafurika 100 babona inkunga yo kwiga mu Rwanda

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Nelson Mandela yari kuba yujuje, hagiye gutangwa amahirwe ku banyeshuri 100 bo ku mugabane wa Africa bazafashwa kwiga mu ishuri rikuru rya African Leadership University (ALU) rifite ishami i Kigali mu Rwanda. Iyi nkunga yatanzwe ku bufatanye bw’iri shuri, umuryango w’umugore wa Mandela witwa Graça Machel Trust (GMT), […]

Continue Reading

Umugore arashaka kuzaba Minisitiri w’Intebe nyuma ya Netanyahu

Ayelet Sheked muri iki gihe ni Minisitiri w’ubucamanza muri Guverinoma iyobowe na Benyamini Netanyahu. Yabwiye The Jerusalem Post ko aziyamamariza gusimbura Netanyahu nacyura igihe.  Uyu mugore wigeze kuba Umudepite uhagarariye ishyaka rya Beyit Yehudi ngo afite ikizere cyo gutsinda amatora. Ikizere agishingira ku ngingo y’uko amaze kumenyekana muri Politiki ya Israel kandi akaba yaragaraje ko […]

Continue Reading

Ethiopia Airlines yasubukuye ingendo muri Eritrea, imyanya y’indege iba mike

Abagenzi 450 bahagarutse Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa Gatatu berekeje Asmara muri Eritrea. Ni ubwa mbere kuva muri 1998 indege za kimwe muri ibi bihugu zijya mu kindi. BBC yanditse ko buri mugenzi yahawe ururabo n’ikirahure cya champagne. Umupilote mukuru witwa Yosef Hailu yavuze ko uru rugendo rugamije kwereka baganzi babo bo muri […]

Continue Reading